Intamenya
Abaswa ntibigira ku mateka
Abami b’ abatutsi bategetse u Rwanda imyaka myinshi. Bamwe bemeza ko igera kuri magana ane. Ubutegetsi bwabo bwari bubi kuko bwakandamizaga abahutu. Ibyo byaje gutuma ingoma ya cyami ihirima. Nyamara iyo ubutegetsi bwa cyami bwitwara neza bukirinda kurenganya abahutu, bukemera gusangira ubutegetsi nabo, nan’ ubu ubutegetsi bushingiye ku ngoma ya cyami bwari kuba bukiriho mu Rwanda.
Abahutu bageze k’ ubutegetsi bishwe n’ umurengo, bibagirwa gukinga. Ikibazo cy’ impunzi z’ abatutsi ntibakitaho. Nyamara iyo Leta y’ abahutu yihutira vuba na bwangu gukemura ikibazo cy’ impunzi z’ abatutsi, kandi bakemera gusaranganya ubutegetsi nabo, ubwo butegetsi nanubu bwari kuba bukiriho kandi amaraso atagira ingano yamenetse ntiyari kumeneka.
Nyuma y’ aho FPR yiciye uwari umukuru w’igihugu Perezida Habyarimana, abahutu b’ abarakare biraye mu batutsi barabica. Igihe cyarageze FPR ifata ubutegetsi, maze s’ ukwica abaturage b’ abahutu karahava. FPR yamennye amaraso y’ abahutu atagira ingano, iyo za Kibeho, muri Kanama n’ ahandi henshi mu gihugu ntiriwe ndondora amazina. FPR imaze kuyogoza igihugu yica abahutu, yumvise bidahagije yambuka imipaka, ijya gutikiza impunzi zari zarahungiye muri Congo. Icyakora ubu noneho si abahutu yikomye gusa, n’ abatutsi bayinenga, badashyigikiye amafuti n’ ubwicanyi bwa FPR ubu nabo iri kubica umugenda.
Iyo FPR ifata gahunda yo kutica abaturage ahubwo igaharanira kumvikanisha amoko y’ abanyarwanda, ntabwo yari kuzigera iva k’ ubutegetsi. Ariko yo siko ibibona, ahubwo yanze kunamura icumu igirango ahari kumena amaraso nicyo kizatuma ubutegetsi bwayo burushaho gukomera, itazi ko ahubwo iri gushyira iherezo k’ ubutegetsi bwayo kuko amaraso asama.
Mu mwaka wa 2017 ibintu bigomba guhinduka mu Rwanda hakajyaho ubutegetsi buharanira kubanisha by' ukuri abana bose b' u Rwanda.
Emmanuel Nzabandora
Rwanda
