top of page

Ni iki Perezida Paul Kagame arusha Nelson Mandela, George Washington na Jakaya Kikwete?

 

 

Mu mibereho y'abantu, ubasanga mu byiciro bitatu bitandukanye. Igice kimwe kigizwe n'abantu batagize icyo bashoboye kubera impamvu zitandukanye nko kuvuka umuntu amugaye. Hari ikindi gice kigizwe n'abantu b'ibihangange. Abo bantu barangwa no gukora ibikorwa bidasanzwe. Ibyo bice byombi bivuzwe haruguru bigizwe n'abantu bacye.  Igice cyo hagati y' ibyo bice byombi nicyo usangamo abantu benshi.

 

Nk'uko nabikomojeho haruguru, mu ngeri zose nko muri politiki, ubumenyi butandukanye, siporo n' ibindi habaho abantu b'ibihangange. Bene abo bantu bakunda kuvugwa ibigwi ndetse bagatangwaho n'ingero. Muri iyi nyandiko ngufi, nifuje kuvuga ku bantu bacye mu babaye ibihangange muri politiki.

 

George Washington niwe wabaye perezida wa mbere w' Amerika. Yabanje kumenyekana ubwo yari ayoboye ingabo zarwanyaga abakoloni b' Abongereza, hanyuma aza kuba perezida mu mwaka wa 1789. Icyo akwiye kwibukirwaho cyane ni uko yubahirije itegeko-nshinga.  Arangije manda ze ebyiri z'imyaka umunani iteganyijwe n'amategeko, ntiyashatse kugundira ubutegetsi abinyujije mu guhindagura itegeko-nshinga ry’ igihugu cye.

 

Undi ndetse w’ umunyafurika twavuga ni Nelson Mandela. Uyu mugabo we ntan’ ubwo yifuje kurangiza manda ebyiri yari yemerewe n’ amategeko, ahubwo nyuma ya manda imwe (1994-1999) yahisemo ko undi muntu yafata ubuyobozi bw’ igihugu.  Mandela azibukwa nk'igihanganye kuko yasize umurage mwiza.  Uwamusimbuye, Bwana Thabo Mbeki, ubwo ishyaka ryabo ANC ryamusaba kuva k'ubutegetsi atanarangije manda ye ya kabiri, yahise yemera nk'umuntu wigiye ku birenge bya Mandela.

 

Hafi cyane y'iwacu, mu gihugu cya Tanzaniya, abayobozi b'icyo gihugu kuva kuri Ali Hassan Mwinyi kugeza kuri Jakaya Mrisho Kikwete, bazahora bibukwa kuba batarigeze bashaka kwigundiriza k'ubutegetsi. Muri abo nta n’umwe wigeze agerageza guhindura itegeko-nshinga agamije kwigundiriza kubutegetsi.

 

Mu Rwanda ho rero, umuyobozi warwo atandukanye cyane n'abandi ba perezida bamaze kuvugwa haruguru kuko ubu itegeko-nshinga riri kugaraguzwa agati bashaka kurihindura ngo kugirango Perezida Paul Kagame ategeke u Rwanda ubuziraherezo. Aha umuntu yakwibaza ibibazo byinshi bituma Kagame adashaka gukora nk'ibyo abandi bakora. Mbese ko abandi bayoboye ibihugu byabo bemeza ko kuba perezida ari umurimo ukomeye kandi uruhije, we yaba afite ubushobozi bungana iki kuburyo we bimworoheye gutegeka imyaka irenga makumyabiri?  Mbese n’ iki abikurikiranyemo cyangwa n’ iki atinya aramutse avuye ku mwanya wa Perezida wa Repubulika?

 

Muri Afurika, umuyobozi w’igihugu agereranywa nk' umubyeyi kuko umubyeyi yigengesera kugirango atange urugero rwiza yifuza ko abana be bazakurikiza. Washington, Mandela, Mwinyi n'abamukurikiye batanze ingero nziza bubaha itegeko-nshinga y'ibihugu byabo n'abaturage babyo. Kagame we rero si uko kuko yahisemo gukora ibintu bidasanzwe, bidahuje namba n'igihe tugezemo.

 

Niba Kagame ashaka gukora ibitandukanye n'iby'abandi byaba bibabaje kandi binateye impungenge kuko igihugu cyacu cyaba kiyobowe n’ umurwayi.  Birakwiye ko abanyarwanda dusobanukirwa ko tuzaba tugeze mu bihe bikomeye cyane Perezida Kagame naramuka ahinduye itegeko nshinga kugirango ayobore u Rwanda ubuziraherezo nkaho ari umunani yahawe na se, abandi banyarwanda tudafiteho ijambo.  Hamwe no kwambaza Imana, buri wese wagira umusanzu wo kugarura amahoro mu gihugu yawutanga vuba na bwangu kandi birakwiye no kumenyesha amahanga ko u Rwanda rugeze mw’ ikoni riruhije cyane.  Imana idufashe kugirango ubuyobozi bw’ u Rwanda butazadusubiza mu mateka mabi twanyuzemo.

 

 

Patrice Niyonizeye

Afrique du Sud

bottom of page